Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 63 - Al-Munafiqun

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Munafiqun 63:1

Iyo indyarya zije zikugana (yewe Muhamadi), ziravuga ziti "Turemeza ko mu by’ukuri, uri Intumwa ya Allah." Ndetse na Allah azi neza ko uri Intumwa ye, kandi Allah ahamya ko indyarya ari inyabinyoma

Verse 2 — Surah Al-Munafiqun 63:2

Indahiro zabo bazigize ingabo (zibakingira uburyarya bwabo), bityo bakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah. Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ni bibi

Verse 3 — Surah Al-Munafiqun 63:3

Ibyo ni ukubera ko babanje kwemera hanyuma bagahakana. Bityo, imitima yabo yaradanangiwe, ikaba ari yo mpamvu badasobanukirwa

Verse 4 — Surah Al-Munafiqun 63:4

N’iyo ubarebye imibiri yabo iragushimisha, ndetse n’iyo bavuze, wumva amagambo yabo. Bameze nk’ibiti byegetse (ku nkuta kubera kutumva kwabo). Bakeka ko buri nduru ivugijwe ari bo iba ivugirijwe. Ni abanzi, bityo jya ubirinda. Umuvumo wa Allah nubabeho! Ni gute bateshwa (inzira igororotse)

Verse 5 — Surah Al-Munafiqun 63:5

N’iyo babwiwe bati "Nimuze Intumwa ya Allah ibasabire imbabazi," bazunguza imitwe, ukababona basubira inyuma (bagutera umugongo), buzuye ubwibone

Verse 6 — Surah Al-Munafiqun 63:6

Wabasabira imbabazi utazibasabira, byose ni kimwe kuri bo, Allah ntazigera abababarira. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke

Verse 7 — Surah Al-Munafiqun 63:7

Ni bo bavuga bati "Ntimukagire icyo muha abari kumwe n’Intumwa ya Allah, kugeza ubwo bitandukanije na yo. Nyamara Allah ni we Nyir’ibigega by’ibirere n’isi, ariko indyarya ntizibisobanukirwa

Verse 8 — Surah Al-Munafiqun 63:8

(Indyarya) ziravuga ziti "Nituramuka dusubiye i Madina, mu by’ukuri umunyacyubahiro cyane (ari we Abdullah bin Ubay bin Salul, wari umuyobozi w’Indyarya i Madina) azahirukana usuzuguritse cyane (Intumwa y’Imana Muhamadi)." Nyamara icyubahiro nyacyo ni icya Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’abemeramana; ariko indyarya ntabwo zibizi

Verse 9 — Surah Al-Munafiqun 63:9

Yemwe abemeye! Imitungo yanyu n’abana banyu ntibikabarangaze ngo bibabuze kwambaza Allah. Abakora ibyo ni bo bazaba abanyagihombo

Verse 10 — Surah Al-Munafiqun 63:10

Mujye mutanga mu byo twabahaye mbere y’uko urupfu rugera kuri umwe muri mwe maze akavuga ati "Nyagasani! Iyaba wari untije igihe gito ngatanga amaturo ndetse nkaba no mu bakora ibikorwa byiza

Verse 11 — Surah Al-Munafiqun 63:11

Kandi Allah ntazigera arindiriza umuntu igihe cye (cyo gupfa) cyageze. Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora