Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 7 - Al-Araf

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Araf 7:1

Alif Laam Miim Swad

Verse 2 — Surah Al-Araf 7:2

(Iyi Qur’an) ni igitabo twaguhishuriye; bityo ntuzakigireho ugushidikanya mu gituza cyawe. (Twakiguhishuriye) kugira ngo ukifashishe mu kuburira, (kibe) n’urwibutso ku bemera

Verse 3 — Surah Al-Araf 7:3

Nimukurikire ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Kandi ntimuzakurikire ibitari we mubigira abafasha. Ni gake mwibuka

Verse 4 — Surah Al-Araf 7:4

Ni imidugudu ingahe tworetse maze ibihano byacu bikayigeraho mu ijoro baryamye cyangwa ku gicamunsi baruhutse

Verse 5 — Surah Al-Araf 7:5

Ubwo ibihano byacu byabageragaho, nta kindi bavugaga uretse gutakamba bagira bati "Mu by’ukuri, twari inkozi z’ibibi

Verse 6 — Surah Al-Araf 7:6

Rwose tuzabaza babandi bohererejwe (intumwa) ndetse n’izo ntumwa tuzazibaza

Verse 7 — Surah Al-Araf 7:7

Kandi rwose tuzababwira (ibyo bakoraga) dushingiye ku bumenyi kandi ntitwigeze tubura (ngo tuyoberwe ibyo bakoraga)

Verse 8 — Surah Al-Araf 7:8

N’iminzani kuri uwo munsi izaba ari iy’ukuri. Bityo, abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaremera, abo ni bo bakiranutsi

Verse 9 — Surah Al-Araf 7:9

Naho abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaba yoroshye; abo ni babandi bihombeje kubera ko bahakanaga amagambo yacu

Verse 10 — Surah Al-Araf 7:10

Mu by’ukuri, twabahaye ubutware ku isi tunayibashyiriramo ibibabeshaho, (nyamara) ni gake mushimira

Verse 11 — Surah Al-Araf 7:11

Kandi mu by’ukuri, twarabaremye (twaremye Adamu) hanyuma tubaha ishusho (y’umuntu), maze tubwira abamalayika tuti "Nimwubamire Adamu", nuko barubama uretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubamye

Verse 12 — Surah Al-Araf 7:12

(Allah) aravuga ati "Ni iki cyakubujije kubama ubwo nabigutegekaga?" (Ibilisi) aravuga ati "Njye ndi mwiza kumuruta; wandemye mu muriro naho we umurema mu cyondo

Verse 13 — Surah Al-Araf 7:13

(Allah) aravuga ati "Manuka urivemo (Ijuru)! Ntibikwiye ko wakwishyira hejuru muri ryo. Ngaho sohoka! Mu by’ukuri, wowe uri mu basuzuguritse

Verse 14 — Surah Al-Araf 7:14

(Ibilisi) iravuga iti "Mpa kuzabaho kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho

Verse 15 — Surah Al-Araf 7:15

(Allah) aravuga ati "Rwose uri mu bahawe igihe

Verse 16 — Surah Al-Araf 7:16

(Ibilisi) iravuga iti "Kubera ko unciriyeho iteka ryo kuyoba, nzabatesha inzira yawe igororotse

Verse 17 — Surah Al-Araf 7:17

Hanyuma rwose nzabagota mbaturutse imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso habo. Kandi abenshi muri bo ntuzababona bashimira

Verse 18 — Surah Al-Araf 7:18

(Allah) aravuga ati "Risohokemo (Ijuru) umwaye kandi wirukanywe. Mu by’ukuri, abazagukurikira muri bo, nzabuzuza mwese mu muriro wa Jahanamu

Verse 19 — Surah Al-Araf 7:19

Yewe Adamu! Tura mu Ijuru wowe n’umugore wawe, murye (mu mbuto zaryo) aho mushatse, ariko muramenye ntimuzegere iki giti mukazaba mu nkozi z’ibibi

Verse 20 — Surah Al-Araf 7:20

Nuko Shitani iraboshya bombi (barya kuri cya giti), bituma babona ubwambure bwabo bwari buhishwe. Maze (Shitani) irababwira iti "Nta kindi cyatumye Nyagasani wanyu ababuza kurya kuri iki giti, usibye kwanga ko mwazaba abamalayika cyangwa mukazabaho ubuziraherezo

Verse 21 — Surah Al-Araf 7:21

(Shitani) iranabarahirira bombi igira iti "Mu by’ukuri, njye ndi umujyanama wanyu mwiza

Verse 22 — Surah Al-Araf 7:22

Nuko abareshyeshya ikinyoma, maze bamaze kurya kuri icyo giti, bagaragarirwa n’ubwambure bwabo, batangira kwikingaho amababi y’ibiti byo mu Ijuru. Nuko Nyagasani wabo arabahamagara agira ati "Ese sinari narababujije icyo giti nkanababwira ko mu by’ukuri Shitani ari umwanzi wanyu ugaragara

Verse 23 — Surah Al-Araf 7:23

Bombi baravuga bati "Nyagasani wacu! Twarihemukiye. Kandi nutatubabarira ibyaha ngo unatugirire impuhwe, ni ukuri rwose tuzaba mu banyagihombo

Verse 24 — Surah Al-Araf 7:24

(Allah) arababwira ati "Nimumanuke (mwembi na Shitani), bamwe bazaba abanzi b’abandi, kandi muzagira ubuturo ku isi n’umunezero by’igihe gito

Verse 25 — Surah Al-Araf 7:25

(Allah) aravuga ati "Muri yo (isi) ni ho muzaba, ni naho muzapfira, ndetse ni na ho muzakurwa (muzurwa)

Verse 26 — Surah Al-Araf 7:26

Yemwe bene Adamu! Mu by’ukuri, twabahaye umwambaro uhishira ubwambure bwanyu ukaba n’umutako, ariko umwambaro wo gutinya Allah ni wo mwiza. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bya Allah kugira ngo bajye bazirikana (ingabire ze)

Verse 27 — Surah Al-Araf 7:27

Yemwe bene Adamu! Muramenye Shitani ntizabashuke nk’uko yavanye ababyeyi banyu (Adamu na Eva) mu Ijuru, akabambura umwambaro wabo bigatuma bagaragarizwa ubwambure bwabo. Mu by’ukuri, we n’abambari be barababona ariko mwe ntimubabona. Rwose, Shitani twazigize inshuti magara z’abatemera

Verse 28 — Surah Al-Araf 7:28

Kandi n’iyo (abahakanyi) bakoze ibyaha by’urukozasoni baravuga bati "Twasanze abakurambere bacu ari ko babigenza kandi Allah yarabidutegetse". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Allah ntategeka gukora ibyaha by’urukozasoni. Ese kuki Allah mumuvugaho ibyo mutazi

Verse 29 — Surah Al-Araf 7:29

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye yategetse kugira ubutabera, (anabategeka) ko mugomba kumwubamira no kumwambaza mumwiyegurira we wenyine igihe cyose musenga. Uko yabaremye mu ntangiriro ni nako muzagaruka (iwe ku munsi w’izuka)

Verse 30 — Surah Al-Araf 7:30

(Ubwo muzaba muri mu matsinda abiri) Itsinda rimwe yararishoboje kuyoboka, naho irindi tsinda ryarahisemo ubuyobe kuko mu by’ukuri, ryagize amashitani inshuti magara mu cyimbo cya Allah, kandi ryibwira ko ryayobotse

Verse 31 — Surah Al-Araf 7:31

Yemwe bene Adamu! Mujye murimba buri uko mugiye gusenga. Kandi mujye murya, munywe ariko ntimugasesagure. Mu by’ukuri, (Allah) ntakunda abasesagura

Verse 32 — Surah Al-Araf 7:32

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde waziririje imyambaro myiza n’amafunguro meza Allah yashyiriyeho abagaragu be?" Vuga uti "Ibyo, mu buzima bwa hano ku isi, bigenewe abemeye (bakaba babihuriyeho n’abatemera), ariko bikaba umwihariko (ku bemera) ku munsi w’imperuka". Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi

Verse 33 — Surah Al-Araf 7:33

Vuga uti "Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye yaziririje ibikorwa by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, ndetse n’ibyaha (ibyo ari byo byose), ibikorwa by’ubugome, no kubangikanya Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa), no guhimbira Allah ibyo mutazi

Verse 34 — Surah Al-Araf 7:34

Buri muryango (wigometse) ufite igihe ntarengwa (cyo kugerwaho n’ibihano). Iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo

Verse 35 — Surah Al-Araf 7:35

Yemwe bene Adamu! Nimuramuka mugezweho n’intumwa zibakomokamo, zikabasobanurira ibimenyetso byanjye, rwose abazatinya (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, nta bwoba bazigera bagira habe n’agahinda

Verse 36 — Surah Al-Araf 7:36

Naho babandi bazahinyura ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, abo ni abantu bo mu muriro bazawubamo ubuziraherezo

Verse 37 — Surah Al-Araf 7:37

None se ni nde munyabyaha kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Abo bazagerwaho n’umugabane wabo (w’ibihano hano ku isi) Allah yabageneye, kugeza ubwo intumwa zacu gukuramo (abamalayika roho) bashinzwe zizabageraho zikabavanamo roho zivuga ziti "ibyo mwasengaga mu cyimbo cya Allah biri he?" Bazavuga bati "Nta byo tubona", maze na bo bishinje ko bari abahakanyi

Verse 38 — Surah Al-Araf 7:38

(Allah) ababwire ati "Nimwinjire mu muriro hamwe n’imiryango (umat) yababanjirije; mu majini no mu bantu". Buri uko umuryango (umat) uzajya winjira, uzajya uvuma mugenzi wawo, kugeza ubwo bakoraniyemo bose; uwa nyuma muri yo uzasabira uwawubanjirije ugira uti "Nyagasani wacu! Aba ni bo batuyobeje, bityo bahe ibihano byikubye kabiri mu muriro". (Allah) azavuga ati "Buri wese arahanishwa ibyikubye kabiri, nyamara ntimubizi

Verse 39 — Surah Al-Araf 7:39

Uwa mbere muri yo uzabwira uwaherutse uti "Nta cyo muturusha (twese turanganya ibihano)". (Nuko Allah ababwire bose ati) "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ibyo mwakoraga

Verse 40 — Surah Al-Araf 7:40

Mu by’ukuri, babandi bahinyuye ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, ntibazafungurirwa imiryango y’ikirere kandi ntibazaninjira mu Ijuru, keretse ingamiya yinjiye mu mwenge w’urushinge. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi

Verse 41 — Surah Al-Araf 7:41

Umuriro wa Jahanamu uzababera isaso ndetse n’ibyiyoroswa byabo. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi

Verse 42 — Surah Al-Araf 7:42

Naho babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kandi ntidutegeka umuntu icyo adashoboye, abo ni abantu bo mu Ijuru bazabamo ubuziraherezo

Verse 43 — Surah Al-Araf 7:43

Tuzanavana mu bituza byabo inzika n’inzangano, (babe mu Ijuru aho) imigezi itemba mu nsi yabo, nuko bavuge bati "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah watuyoboye muri ibi (byiza), ndetse ntitwari kuyoboka iyo Allah atatuyobora. Mu by’ukuri, intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri". Nuko bahamagarwe babwirwa bati "Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga

Verse 44 — Surah Al-Araf 7:44

Abantu bo mu Ijuru bazahamagara abo mu muriro bababwira bati "Rwose twasanze ibyo Nyagasani wacu yadusezeranyije ari ukuri; ese na mwe mwasanze ibyo Nyagasani wanyu yabasezeranyije ari ukuri"? Bazavuga bati "Yego". Nuko umuhamagazi atangarize hagati yabo ko umuvumo wa Allah uri ku banyabyaha

Verse 45 — Surah Al-Araf 7:45

Babandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakanayifuriza ko yatana kandi bagahakana imperuka

Verse 46 — Surah Al-Araf 7:46

Hagati yabo (abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro) hazaba hari urusika, no kuri A’arafu50 hazaba hari abantu (bahaheze kubera ko ibyiza n’ibibi byabo bizaba bingana), bazajya bamenya buri wese (uwo mu ijuru n’uwo mu muriro) kubera ibimenyetso bizaba bibaranga. Maze bahamagare abantu bo mu ijuru bababwira bati "Asalamu Alayikum (amahoro abe kuri mwe!)" (Kugeza icyo gihe, abantu ba Aarafu) bazaba batararyinjiramo kandi babyifuza

Verse 47 — Surah Al-Araf 7:47

(Abantu bazaba baheze kuri A’arafu) niberekeza amaso yabo ku bantu bazaba bari mu muriro, bazavuga bati "Nyagasani wacu! Ntudushyire hamwe n’abanyabyaha

Verse 48 — Surah Al-Araf 7:48

Abazaba baheze A’arafu, bazahamagara abantu (bari mu muriro) bazabamenya kubera ibimenyetso bizaba bibaranga, bababwire bati "Ukwishyira hamwe kwanyu, imitungo yanyu mwakusanyije n’ubwibone bwanyu ntacyo byabamariye

Verse 49 — Surah Al-Araf 7:49

(Abazaba baheze A’arafu bazabwira abo mu muriro bati) "Ese bariya (bari mu Ijuru) sibo mwarahiraga muvuga ko Allah atazabagirira impuhwe (ngo abahe Ijuru)? (Maze Allah abwire abaheze A’arafu ati), "ngaho nimwinjire mu Ijuru, nta bwoba nta n’agahinda muzagira

Verse 50 — Surah Al-Araf 7:50

Abazaba bari mu muriro bazahamagara abazaba bari mu Ijuru, bababwire bati "Nimuduhe ku mazi cyangwa ku mafunguro Allah yabafunguriye". (Abo mu ijuru) bavuge bati "Mu by’ukuri, ibyo byombi Allah yabiziririje abahakanyi

Verse 51 — Surah Al-Araf 7:51

Babandi bagize idini ryabo ikidafite umumaro, bakarihindura umukino ndetse bakanashukwa nubuzima bw’isi, uyu turabirengagiza munsi nk’uko (w’imperuka) biyibagije kuzahura n’uyu munsi wabo, no kuba barahinyuraga ibimenyetso byacu

Verse 52 — Surah Al-Araf 7:52

Rwose (abahakanyi) twabazaniye igitabo (Qur’an) twasobanuranye ubuhanga, kikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera

Verse 53 — Surah Al-Araf 7:53

Ese hari ikindi bategereje uretse icyo basezeranyijwe (ibihano) muri yo (Qur’an), kizaba iherezo ryabo? Umunsi isezerano ryabo ryasohoye, abawiyibagije mbere bazavuga bati "Rwose intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri! Ese twagira abavugizi ngo batuvuganire, cyangwa ngo dusubizwe (ku isi) kugira ngo dukore ibikorwa byiza bitari ibikorwa (bibi) twakoraga?" Rwose barihombeje, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) byabatengushye

Verse 54 — Surah Al-Araf 7:54

Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma akaganza ku ntebe y’icyubahiro (Arishi). Atwikiriza ijoro amanywa, (ijoro) rikayakurikira ryihuta; yanaremye izuba, ukwezi n’inyenyeri byubahiriza itegeko rye. Mu by’ukuri, kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 55 — Surah Al-Araf 7:55

Musabe Nyagasani wanyu mwibombaritse kandi mu ibanga. Mu by’ukuri, ntakunda abarengera (amategeko ye)

Verse 56 — Surah Al-Araf 7:56

Kandi ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ndetse mujye mumusaba (Allah) mutinya (ibihano bye) kandi mwizera (ingororano ze). Mu by’ukuri, impuhwe za Allah ziri hafi y’abakora ibyiza

Verse 57 — Surah Al-Araf 7:57

Ni we wohereza imiyaga nk’ikimenyetso gitanga inkuru nziza, kibanziriza impuhwe ze (imvura), kugeza ubwo (iyo miyaga) ijyanye ibicu biremereye tukabyerekeza ahantu hakakaye, nuko tugatuma bitanga amazi (imvura) maze tukayeresha ibimera byose. Uko ni ko tuzazura abapfuye kugira ngo mwibuke

Verse 58 — Surah Al-Araf 7:58

Imbuto zo mu butaka bwiza zimera mu buryo bworoshye ku bw’uburenganzira bwa Nyagasani wabwo. Naho izo mu butaka bubi zimera bigoranye. Uko ni ko tugenda dusobanura ibimenyetso ku bantu bashimira

Verse 59 — Surah Al-Araf 7:59

Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we (Allah). Mu by’ukuri, ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi uhambaye

Verse 60 — Surah Al-Araf 7:60

Abanyacyubahiro mu bantu be baravuze bati "Mu by’ukuri, turabona uri mu buyobe bugaragara

Verse 61 — Surah Al-Araf 7:61

Arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Ntabwo ndi mu buyobe, ahubwo ndi intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 62 — Surah Al-Araf 7:62

Mbagezaho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye nkanabagira inama z’ukuri. Kandi nzi kuri Allah ibyo mutazi

Verse 63 — Surah Al-Araf 7:63

Ese mutangazwa n’uko mwagezweho n’urwibutso ruturutse kwa Nyagasani wanyu, runyujijwe ku muntu ubakomokamo, kugira ngo ababurire no kugira ngo mutinye (Allah), bityo muzagirirwe impuhwe

Verse 64 — Surah Al-Araf 7:64

Ariko baramuhinyuye, maze turamurokora, we n’abari kumwe na we mu nkuge, nuko turoha abahinyuye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri, bari abantu bahumye (batabona ukuri)

Verse 65 — Surah Al-Araf 7:65

N’abantu bo mu bwoko bwa Adi51, twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu. Yarababwiye ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we (Allah). Ese ubwo ntimutinya (ibihano bye)

Verse 66 — Surah Al-Araf 7:66

Abanyacyubahiro bo mu bwoko bwe bahakanye (Allah), baravuze bati "Mu by’ukuri, turakubonamo ubucucu kandi rwose turabona uri umwe mu banyabinyoma

Verse 67 — Surah Al-Araf 7:67

Arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nta bucucu mfite, ahubwo ndi intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 68 — Surah Al-Araf 7:68

Mbagezaho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye, kandi ndi umujyanama wanyu w’umwizerwa

Verse 69 — Surah Al-Araf 7:69

Ese mutangazwa n’uko mwagezweho n’urwibutso ruturutse kwa Nyagasani wanyu, runyujijwe ku muntu ubakomokamo, kugira ngo ababurire? Munibuke ubwo yabagiraga abasigire nyuma y’abantu ba Nuhu, akanabongerera ibigango miremekere yanyu. Ngaho nimwibuke mu inema za Allah kugira ngo muzakiranuke

Verse 70 — Surah Al-Araf 7:70

(Abantu bo mu bwoko bwa Adi) baravuga bati "Ese uzanywe no kutubwiriza gusenga Allah wenyine, tukareka ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri mu banyakuri

Verse 71 — Surah Al-Araf 7:71

(Hudu) arababwira ati "Ibihano n’uburakari biturutse kwa Nyagasani wanyu byamaze kubageraho. Ese murangisha impaka ku mazina mwiyitiye (ibigirwamana byanyu), mwe n’abakurambere banyu Allah atarigeze abibemerera? Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri, ndi kumwe namwe mu bategereje

Verse 72 — Surah Al-Araf 7:72

Nuko turamurokora we n’abari kumwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, tunarimbura abahinyuye ibimenyetso byacu, kandi ntabwo bari abemera

Verse 73 — Surah Al-Araf 7:73

N’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we. Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe; ngaho nimuyireke irishe ku isi ya Allah, kandi ntimuzayigirire nabi kugira ngo mutazagerwaho n’ibihano bibabaza

Verse 74 — Surah Al-Araf 7:74

Munibuke ubwo yabagiraga abasigire nyuma y’abantu bo mu bwoko bwa Adi, akababeshaho neza ku isi, mukubaka ingoro zanyu mu bibaya, mukanahanga amazu mu misozi. Bityo, nimwibuke inema za Allah (yabahundagajeho) kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi

Verse 75 — Surah Al-Araf 7:75

Abanyacyubahiro b’abibone mu bantu be (intumwa Swalehe), babwiye abemera muri bo bari abanyantegenke bati "Ese muzi ko Swalehe yoherejwe na Nyagasani we?" (Abemera) baravuga bati "Mu by’ukuri, twe twemera ibyo yatumwe

Verse 76 — Surah Al-Araf 7:76

Babandi b’abibone baravuga bati "Mu by’ukuri, ibyo mwemeye twe turabihakana

Verse 77 — Surah Al-Araf 7:77

Nuko ya ngamiya barayica, baba bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze baravuga bati "Yewe Swalehe! Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri umwe mu ntumwa (za Allah)

Verse 78 — Surah Al-Araf 7:78

Ubwo baba batewe n’umutingito, maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo

Verse 79 — Surah Al-Araf 7:79

Nuko (Swalehe) arahindukira abatera umugongo, maze aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye, mbagira n’inama ariko ntimukunda ababagira inama

Verse 80 — Surah Al-Araf 7:80

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Loti yabwiraga abantu be ati "Ese murakora ibikozasoni bitigeze bikorwa na kimwe mu biremwa byabayeho mbere yanyu

Verse 81 — Surah Al-Araf 7:81

Mu by’ukuri, mwe murarikira gukorana imibonano n’abagabo musize abagore! Ahubwo muri abantu barengera (amategeko ya Allah)

Verse 82 — Surah Al-Araf 7:82

Nta kindi gisubizo abantu be bamuhaye, uretse kuvuga bati "Nimubirukane (Loti n’abamwemeye) mu mudugudu wanyu, kuko mu by’ukuri ari abantu bigira abere

Verse 83 — Surah Al-Araf 7:83

Nuko turamurokora we n’umuryango we, usibye umugore wabaye mu barimbuwe

Verse 84 — Surah Al-Araf 7:84

Maze tubagushaho imvura (y’amabuye). Ngaho irebere uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze

Verse 85 — Surah Al-Araf 7:85

N’abantu bo mu bwoko bwa Madiyani52, twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu, arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimusenge Allah kuko nta yindi mana mufite itari we (Allah). Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Bityo, nimwuzuze ibipimo n’iminzani, kandi ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, ndetse ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemera

Verse 86 — Surah Al-Araf 7:86

Kandi ntimukabambire buri nzira mutera ubwoba (abantu mugamije kubambura ibyabo) munabuza kugana inzira ya Allah babandi bayemeye, mwifuza ko yagorama. Munibuke ubwo mwari mbarwa maze (Allah) akabagira benshi. Ngaho nimurebe uko iherezo ry’abangizi ryagenze

Verse 87 — Surah Al-Araf 7:87

Kandi niba hari itsinda muri mwe ryemeye ibyo nohererejwe, hakaba n’irindi ritemeye, nimwihangane kugeza ubwo Allah azadukiranura, kuko ari we mukiranuzi mwiza

Verse 88 — Surah Al-Araf 7:88

Abanyacyubahiro b’abibone mu bantu be, baravuga bati "Yewe Shuwayibu! Rwose tuzakwirukana mu mudugudu wacu wowe n’abemeye hamwe na we, cyangwa muze mu idini ryacu". Aravuga ati "Ese n’ubwo twaba tutabishaka (mwabiduhatira)

Verse 89 — Surah Al-Araf 7:89

Mu by’ukuri, turamutse tuje mu idini ryanyu twaba duhimbiye Allah ikinyoma nyuma y’uko Allah yariturinze. Nta n’ubwo dukwiye kurizamo, keretse Allah, Nyagasani wacu abishatse. Nyagasani wacu azi buri kintu cyose. Allah wenyine ni we twiringira. Nyagasani wacu! Dukiranure n’abantu bacu mu kuri, kuko ari wowe mucamanza mwiza

Verse 90 — Surah Al-Araf 7:90

Abanyacyubahiro bahakanye bo mu bantu be (babuza abantu gukurikira Shuwayibu) bavuga bati "Nimuramuka mukurikiye Shuwayibu, rwose muzaba muhombye

Verse 91 — Surah Al-Araf 7:91

Nuko ubwo baba batewe n’umutingito, maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo

Verse 92 — Surah Al-Araf 7:92

Babandi bahinyuye Shuwayibu babaye nk’aho batigeze baba aho bari batuye (kuko barimbuwe bose). Babandi bahinyuye Shuwayibu ni bo babaye abanyagihombo

Verse 93 — Surah Al-Araf 7:93

Nuko (Shuwayibu) arahindukira abatera umugongo aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye mbagira n’inama. Nonese ni gute naterwa agahinda (no kurimbuka) kw’abantu b’abahakanyi

Verse 94 — Surah Al-Araf 7:94

Kandi ntabwo twohereza umuhanuzi mu mudugudu uwo ariwo wose (ngo ahinyurwe), maze ngo tubure guhanisha abawutuye ubukene n’indwara z’ibyorezo kugira ngo bicishe bugufi (banicuze kuri Allah)

Verse 95 — Surah Al-Araf 7:95

Nuko imibereho mibi yabo tuyihindura myiza, kugeza ubwo biyongereye baranakungahara, maze baravuga bati "(Ibi ni na ko byagendaga kuva kera kuko) abakurambere bacu bagerwagaho n’ibibi ndetse n’ibyiza (bidatewe no guhakana)". Nuko tubagwa gitumo (tubahana) batabizi

Verse 96 — Surah Al-Araf 7:96

Kandi n’iyo abatuye imidugudu baza kwemera bakanatinya (Allah), mu by’ukuri, twari kubafungurira imigisha iturutse mu kirere no mu isi, ariko barahakanye; nuko tubahanira ibyo bakoraga

Verse 97 — Surah Al-Araf 7:97

Ese abatuye imidugudu bibwira ko batekanye, ko nta gihano cyacu cyabageraho nijoro baryamye

Verse 98 — Surah Al-Araf 7:98

Cyangwa abatuye imidugudu bibwira ko batekanye, ko nta gihano cyacu cyabageraho ku gasusuruko bahugiye mu by’isi

Verse 99 — Surah Al-Araf 7:99

Ese bibwira ko batekanye, badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah? Ntabibwira ko badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah uretse abanyagihombo

Verse 100 — Surah Al-Araf 7:100

Ese babandi bazunguye ubutaka nyuma y’uko bene bwo (barimbuwe), ntibabona ko iyo tuza kubishaka twari kubahanira ibyaha byabo (nk’uko twabigenje ku bababanjirije), tukanadanangira imitima yabo maze ntibabashe kumva

Verse 101 — Surah Al-Araf 7:101

Iyo yari imidugudu tukubarira inkuru zayo (yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara ariko ntibashobora kwemera ibyo bahakanye mbere. Uko ni ko Allah adanangira imitima y’abahakanyi

Verse 102 — Surah Al-Araf 7:102

Kandi abenshi muri bo twasanze ari abantu batubahiriza amasezerano; ahubwo twasanze abenshi muri bo ari inkozi z’ibibi

Verse 103 — Surah Al-Araf 7:103

Nuko nyuma (y’izo ntumwa) twohereza Musa kwa Farawo n’abantu be, tunamuha ibitangaza byacu (azifashisha), maze barabihakana. Ngaho irebere uko iherezo ry’abangizi ryagenze

Verse 104 — Surah Al-Araf 7:104

Nuko Musa aravuga ati "Yewe Farawo! Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 105 — Surah Al-Araf 7:105

Birakwiye ko ntacyo navuga kuri Allah kitari ukuri. Rwose mbazaniye ibitangaza bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo rekura bene Isiraheli bankurikire

Verse 106 — Surah Al-Araf 7:106

(Farawo) aramubwira ati "Niba hari igitangaza uzanye, ngaho kigaragaze niba koko uri umwe mu banyakuri

Verse 107 — Surah Al-Araf 7:107

Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, ihita ihinduka inzoka (nini) igaragara

Verse 108 — Surah Al-Araf 7:108

Anasohora ukuboko kwe (mu kwaha) guhita kwererana ku bari aho babibona

Verse 109 — Surah Al-Araf 7:109

Abanyacyubahiro mu bantu ba Farawo baravuga bati "Mu by’ukuri, uyu ni umurozi w’umuhanga

Verse 110 — Surah Al-Araf 7:110

Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu". (Farawo arababaza ati) "Ese mwangira iyihe nama

Verse 111 — Surah Al-Araf 7:111

Baramubwira bati "Ba umwihoreye (ntumwice) we n’umuvandimwe we [Haruna (Aroni)], maze wohereze (ingabo) mu mijyi yose zikoranye (abarozi)

Verse 112 — Surah Al-Araf 7:112

Bazakuzanire buri murozi wese w’umuhanga

Verse 113 — Surah Al-Araf 7:113

Nuko abarozi baza kwa Farawo, baramubwira bati "Ese turahabwa igihembo nituramuka dutsinze

Verse 114 — Surah Al-Araf 7:114

(Farawo) aravuga ati "Ni byo (muzagororerwa), kandi muzaba bamwe mu byegera (byanjye)

Verse 115 — Surah Al-Araf 7:115

Baravuga bati "Yewe Musa! (urahitamo) kubanza kunaga (inkoni yawe), cyangwa abe ari twe tubanza kunaga

Verse 116 — Surah Al-Araf 7:116

(Musa) aravuga ati "Mwe nimunage". Nuko banaze, barindagiza amaso y’abantu, banabakura imitima, bagaragaza uburozi buhambaye

Verse 117 — Surah Al-Araf 7:117

Maze duhishurira Musa tumubwira tuti "Naga inkoni yawe!" (Ayinaze ihinduka inzoka nini) ihita imiragura ibyo bari bamaze guhimba

Verse 118 — Surah Al-Araf 7:118

Nuko ukuri kurigaragaza, maze ibyo bakoze bihinduka impfabusa

Verse 119 — Surah Al-Araf 7:119

Nuko batsindirwa aho, maze batahukana ikimwaro

Verse 120 — Surah Al-Araf 7:120

Maze abarozi bikubita hasi bubamye

Verse 121 — Surah Al-Araf 7:121

Baravuga bati "Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 122 — Surah Al-Araf 7:122

Nyagasani wa Musa na Haruna (Aroni)

Verse 123 — Surah Al-Araf 7:123

Farawo aravuga ati "Ni gute mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri, uyu ni umugambi mwacuriye mu mujyi kugira ngo muwirukanemo abawutuye, ariko muraza kumenya (icyo nza kubakorera)

Verse 124 — Surah Al-Araf 7:124

Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese

Verse 125 — Surah Al-Araf 7:125

Baravuga bati "Mu by’ukuri, tuzasubira kwa Nyagasani wacu

Verse 126 — Surah Al-Araf 7:126

Kandi nta kindi uduhora uretse kuba twemeye ibitangaza bya Nyagasani wacu ubwo byatugeragaho. Nyagasani wacu! Duhe kwihangana kandi uduhe gupfa turi Abayisilamu

Verse 127 — Surah Al-Araf 7:127

Nuko abanyacyubahiro mu bantu ba Farawo baravuga bati "Ese urareka Musa n’abantu be ngo bakore ubwononnyi ku isi, banakureke wowe n’imana zawe? (Farawo) aravuga ati "Turica abana babo b’abahungu maze tureke ab’abakobwa, kandi rwose tubarusha imbaraga

Verse 128 — Surah Al-Araf 7:128

Musa abwira abantu be ati "Mwiyambaze Allah kandi mwihangane. Mu by’ukuri, isi ni iya Allah; ayiraga uwo ashatse mu bagaragu be. Kandi iherezo ryiza ni iry’abatinya Allah

Verse 129 — Surah Al-Araf 7:129

Baravuga bati "Twe (bene Isiraheli) twatotejwe mbere na nyuma y’uko utugeraho". Arababwira ati "Nyagasani wanyu azoreka umwanzi wanyu, abagire abazungura ku isi kugira ngo arebe uko muzitwara

Verse 130 — Surah Al-Araf 7:130

Mu by’ukuri, twahanishije abantu ba Farawo amapfa no kurumbya imyaka, kugira ngo bisubireho

Verse 131 — Surah Al-Araf 7:131

Iyo icyiza cyabageragaho baravugaga bati "Iki ni icyacu", naho ikibi cyabageraho bakacyitirira Musa n’abari kumwe na we. Nyamara ikibi kibageraho, mu by’ukuri kiba ari igeno rya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi

Verse 132 — Surah Al-Araf 7:132

Babwira (Musa) bati "Igitangaza icyo ari cyo cyose watuzanira kugira ngo ukiturogeshe, nta bwo tuzigera tukwemera

Verse 133 — Surah Al-Araf 7:133

Nuko tubateza umwuzure, inzige, inda, ibikeri n’amaraso (imigezi n’amariba byabo bihinduka amaraso, ibyo biba nk’uruhererekane) rw’ibimenyetso bisobanutse; ariko bakomeje kwigomeka, kandi bari abantu b’inkozi z’ibibi

Verse 134 — Surah Al-Araf 7:134

Nuko ibihano bibaguyeho, baravuga bati "Yewe Musa! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’ibyo yagusezeranyije. Nuramuka udukuriyeho ibihano, rwose tuzakwemera tunarekure bene Isiraheli bagukurikire

Verse 135 — Surah Al-Araf 7:135

Ariko ubwo twabakuriragaho ibihano kugeza ku gihe bagombaga kugeraho (bagahanwa), baba bishe amasezerano (basezeranyije Allah na Musa)

Verse 136 — Surah Al-Araf 7:136

Nuko turabahana; tubaroha mu nyanja kubera ko bahinyuye ibitangaza byacu kandi bakaba barabyirengagije

Verse 137 — Surah Al-Araf 7:137

Nuko abantu bafatwaga nk’abanyantege nke (bene Isiraheli) tubagira abazungura mu bice by’iburasirazuba bw’isi n’iburengerazuba bwayo twahaye imigisha. Nuko ijambo rya Nyagasani wawe ryiza risohorera kuri bene Isiraheli, kubera ukwihangana kwabo. Maze turimbura ibyo Farawo n’abantu be bakoraga ndetse n’ibyo bubakaga

Verse 138 — Surah Al-Araf 7:138

Nuko twambutsa inyanja bene Isiraheli (batekanye), maze bagera ku bantu bari barabaye imbata zo gusenga ibigirwamana byabo. Baravuga bati "Yewe Musa! Dushyirireho imana nk’uko na bo bafite imana zabo. Aravuga ati "Mu by’ukuri, mwe muri abantu badasobanukiwe

Verse 139 — Surah Al-Araf 7:139

(Musa yongeraho ati) "Mu by’ukuri, aba bantu bazorekwa kubera ibyo barimo (gusenga ibigirwamana), kandi ibyo bakora byose ni impfabusa

Verse 140 — Surah Al-Araf 7:140

Aravuga ati "Ese nabashyiriraho indi mana itari Allah, kandi ari we wabarutishije ibindi biremwa byose (byo mu gihe cyanyu)

Verse 141 — Surah Al-Araf 7:141

Munibuke ubwo twabarokoraga tubakiza abantu bo kwa Farawo babakoreraga ubugome ndengakamere; bica abana banyu b’abahungu bakareka ab’abakobwa. Kandi muri ibyo hari mo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu

Verse 142 — Surah Al-Araf 7:142

Nuko dusezeranya Musa amajoro mirongo itatu (yo kwiherera asenga no kumuhishurira Tawurati) tuyongeraho andi icumi, maze isezerano rya Nyagasani we ryuzura mu majoro mirongo ine. Musa abwira umuvandimwe we Haruna ati "Nsigarira ku bantu banjye, unakore ibitunganye (ubakangurira kubaha Imana no kuyisenga yonyine) kandi ntuzakurikire inzira y’abangizi

Verse 143 — Surah Al-Araf 7:143

Ubwo Musa yageraga ku gihe twamusezeranyije, na Nyagasani we akamuvugisha (amuha ubutumwa n’amategeko), yaravuze ati "Nyagasani wanjye! Nyiyereka nkurebe". (Allah) aramubwira ati "Ntushobora kumbona (ku isi); ahubwo reba uriya musozi, nubona (umusozi) ugumye hamwe, ubwo nanjye uraba wambona". Nuko Nyagasani we yigaragarije umusozi, urasatagurika, Musa agwa igihumura. Azanzamutse aravuga ati "Ubutagatifu ni ubwawe, nkwicujijeho kandi ni jye wa mbere mu bemera (ku gihe cyanjye)

Verse 144 — Surah Al-Araf 7:144

(Allah) aravuga ati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, naragutoranyije nkurutisha abantu ku bw’ubutumwa bwanjye no kukuvugisha. Bityo, komeza ibyo naguhaye kandi ube mu bashimira

Verse 145 — Surah Al-Araf 7:145

Maze (Musa) tumwandikira ibintu byose ku mbaho (Tawurati) ngo bibe inyigisho (ku bantu be) n’ibisobanuro bya buri kintu, (turamubwira tuti) ngaho "byakire ubikomeze kandi utegeke abantu bawe gukurikiza ibyiza byabyo. Nzabereka ubuturo bw’ibyigomeke

Verse 146 — Surah Al-Araf 7:146

Nzima gusobanukirwa amagambo yanjye babandi bibona ku isi bidakwiye, kandi n’iyo babona ibimenyetso byose ntibashobora kwemera. Ndetse n'iyo babona inzira igororotse ntibayiyoboka, nyamara babona inzira y’ubuyobe bakayiyoboka. Ibyo ni ukubera ko bahinyuye amagambo yacu bakanayirengagiza

Verse 147 — Surah Al-Araf 7:147

Na babandi bahinyuye amagambo yacu no kuzahura n’imperuka, ibikorwa byabo byabaye impfabusa. Ese hari ikindi bazahemberwa kitari ibyo bakoraga

Verse 148 — Surah Al-Araf 7:148

Nuko igihe Musa atari ahari, abantu be bibumbira ishusho ry’akamasa mu mitako yabo, gafite ijwi risa n’iryabira (bakagira ikigirwamana). Ese ntibabonaga ko katabavugisha ntikanabayobore inzira igororotse? Bakagize imana kandi bari inkozi z’ibibi

Verse 149 — Surah Al-Araf 7:149

Nuko ubwo bicuzaga (impamvu basenze akamasa) bakanabona ko bayobye, baravuze bati "Nyagasani wacu natatugirira impuhwe ngo anatubabarire, rwose tuzaba mu banyagihombo

Verse 150 — Surah Al-Araf 7:150

Nuko ubwo Musa yagarukaga mu bantu be arakaye afite n’agahinda, yaravuze ati "Ibyo mwasigaye mukora ntahari ni bibi! Ese mwashatse kwihutisha itegeko rya Nyagasani wanyu (musenga ibyo atabategetse)? Maze ajugunya hasi za mbaho, afata umusatsi wo ku mutwe w’umuvandimwe we arawukurura amwiyegereza. Haruna aravuga ati "Mwana wa mama! Mu by’ukuri, abantu baransuzuguye, bandusha intege, ndetse bari hafi yo kunyica. Bityo, ntutume abanzi bankina ku mubyimba, kandi ntunshyire mu bantu b’inkozi z’ibibi

Verse 151 — Surah Al-Araf 7:151

(Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mbabarira njye n’umuvandimwe wanjye, unatwinjize mu mpuhwe zawe, kuko ari wowe munyempuhwe uzirusha abandi

Verse 152 — Surah Al-Araf 7:152

Mu by’ukuri, abagize akamasa ikigirwamana, bazagerwaho n’uburakari buturutse kwa Nyagasani wabo ndetse no gusuzugurika mu buzima bwo ku isi. Uko ni ko duhemba abahimba (ibinyoma)

Verse 153 — Surah Al-Araf 7:153

Ariko babandi bakoze ibyaha nuko nyuma yaho bakicuza, bakanemera; mu by’ukuri nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe ni ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 154 — Surah Al-Araf 7:154

Maze uburakari bwa Musa bumaze gucururuka, afata za mbaho zari zanditseho ubutumwa bwari umuyoboro n’impuhwe ku batinya Nyagasani wabo

Verse 155 — Surah Al-Araf 7:155

Nuko Musa atoranya abagabo mirongo irindwi (b’intungane) mu bantu be (ajyana nabo ku musozi wa Sinayi) ku bw’isezerano ryacu (kugira ngo bicuze icyaha cyakozwe na bene wabo). Maze ubwo bari bafashwe n’umutingito, (Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Iyo uza kubishaka bo nanjye wari kutworeka mbere y’aha; ese uratworeka kubera ibyaha byakozwe n’abadasobanukiwe muri twe? Ibi byabaye nta kindi byari cyo uretse kuba ikigeragezo cyawe, ukoresha urekera mu buyobe uwo ushaka ukanakiyoboresha uwo ushaka. Ni wowe Murinzi wacu, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje mu kubabarira

Verse 156 — Surah Al-Araf 7:156

Unadushyire mubo wandikiye ibyiza kuri iyi si ndetse no ku munsi w’imperuka, rwose tukwicujijeho. (Allah) aravuga ati "Ibihano byanjye mbihanisha uwo nshaka kandi n’impuhwe zanjye zigera ku biremwa byose. (Izo mpuhwe) nzazigenera abatinya Allah, bakanatanga amaturo ndetse na babandi bemera ibimenyetso byacu

Verse 157 — Surah Al-Araf 7:157

Abakurikira Intumwa (Muhamadi) ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, basanga yanditswe mu bitabo byabo bya Tawurati n’Ivanjili. (Iyo ntumwa) ibabwiriza gukora ibyiza ikanababuza gukora ibibi, ibazirurira ibyiza ikanabaziririza ibihumanye, ibatura imitwaro ikanababohora ingoyi (y’amategeko) bari bariho. Bityo, babandi bamwemeye, bakamwubaha, bakamushyigikira bakanakurikira urumuri yahishuriwe (Qur’an), abo ni bo bakiranutsi

Verse 158 — Surah Al-Araf 7:158

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu! Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni we ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari we, ni we utanga ubuzima akanatanga urupfu". Bityo, nimwemere Allah n’intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka

Verse 159 — Surah Al-Araf 7:159

No mu bantu ba Musa harimo itsinda riyobora (abantu) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera

Verse 160 — Surah Al-Araf 7:160

Nuko (Abisiraheli) tubagabanyamo imiryango cumi n’ibiri, tunahishurira Musa ubwo abantu be bamusabaga amazi yo kunywa, (tugira tuti) "Kubitisha inkoni yawe ibuye". Nuko (arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, maze buri muryango umenya aho unywera. Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe bayobagurikaga mu butayu bavuye mu Misiri) ndetse tunabamanurira Manu53 na Saluwa54 (tuvuga tuti) "Nimurye mu byiza twabafunguriye!" Si twe bahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye

Verse 161 — Surah Al-Araf 7:161

Munibuke ubwo babwirwaga bati "Nimuture muri uyu mudugudu (wa Yeruzalemu), hanyuma murye ibiwurimo aho mushaka hose, munavuge muti "Tubabarire ibyaha byacu"; muninjire mu marembo yawo mwicishije bugufi. "Tuzabababarira ibyaha byanyu kandi tuzongerera (ibihembo) abakora ibyiza

Verse 162 — Surah Al-Araf 7:162

Ariko bamwe muri bo bakoze ibibi, bahinduye imvugo bakora ibyo batabwiwe (aho gusaba imbabazi no kwicisha bugufi barushaho kwigomeka). Nuko tuboherereza igihano giturutse mu kirere, kubera ibikorwa bibi bakoraga

Verse 163 — Surah Al-Araf 7:163

Unababaze (yewe Muhamadi) ku byerekeye umudugudu wari wegereye inyanja, ubwo (abari bawutuye) batubahirizaga itegeko ry’isabato. Ku munsi w’isabato (Allah yarabageragezaga) amafi yabo akaza ari menshi, naho ku munsi utari uw’isabato ntaze. Uko ni ko twabagerageje kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah)

Verse 164 — Surah Al-Araf 7:164

Unibuke ubwo bamwe muri bo (mu bari batuye uwo mudugudu) babwiraga (abigometse ku isabato) bati "Kuki mubwiriza abantu Allah agiye kuzoreka (ku isi) cyangwa kuzahanisha ibihano bikomeye (ku munsi w’imperuka)?" (Ababwirizaga) baravuga bati "Turabikora kugira ngo dukiranuke kuri Nyagasani wanyu no kugira ngo babe batinya Allah

Verse 165 — Surah Al-Araf 7:165

Nuko ubwo birengagizaga ibyo bari bibukijwe, turokora babandi babuzaga gukora ibibi, maze duhanisha igihano kibi cyane babandi bakoze ibibi kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah)

Verse 166 — Surah Al-Araf 7:166

Nuko ubwo barengeraga imbago z’ibyo bari barabujijwe, twarababwiye tuti "Nimube inkende zisuzuguritse

Verse 167 — Surah Al-Araf 7:167

Unibuke ubwo Nyagasani wawe yatangazaga ku mugaragaro ko rwose azakomeza koherereza (ibyigomeke by’Abayahudi) ababahanisha ibihano bibi kuzageza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ubanguka mu guhana, kandi rwose ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 168 — Surah Al-Araf 7:168

Twanabaciyemo amatsinda atandukanye ku isi: muri bo hari abatunganye, hakabamo n’abatameze batyo. Twanabagerageresheje ibyiza n’ibibi kugira ngo babe bagaruka (bakubaha Allah)

Verse 169 — Surah Al-Araf 7:169

Nuko nyuma yabo haza abantu (babi) bazungura igitabo, ariko bihitiramo ibyiza byo (mu buzima bugufi bwo ku isi), bavuga bati "Tuzababarirwa ibyaha byose." Bakongera kugerwaho n’ibindi (byo muri ubwo buzima) byaziririjwe nka byo (bakongera) bakabikora. Ese ntibahawe isezerano ryo (gukurikiza ibiri) mu gitabo ry’uko batazigera bagira icyo bavuga kuri Allah kitari ukuri? Nyamara bari bazi neza ibigikubiyemo. Kandi ubuturo bwo mu buzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri babandi batinya Allah. Ese nta bwenge mugira

Verse 170 — Surah Al-Araf 7:170

Naho babandi bashikamye ku gitabo bakanahozaho amasengesho, mu by’ukuri, ntituburizamo ibihembo by’abakora ibyiza

Verse 171 — Surah Al-Araf 7:171

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twazamuraga umusozi hejuru yabo (Abayisiraheli) ukamera nk’igicucu, nuko bakabona ko ugiye kubagwaho. (Twarababwiye tuti) "Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (muri Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo mubashe gutinya Allah

Verse 172 — Surah Al-Araf 7:172

Unibuke ubwo Nyagasani wawe yazanaga (roho zose za) bene Adamu n’iz’urubyaro ruzaturuka mu migongo yabo, maze akazishyira imbere ye akazibwira ati "Ese si njye Nyagasani wanyu? Baravuga bati "Nibyo, turahamya ko uri Nyagasani wacu". ( Allah aravuga ati, ibi mbikoze) kugira ngo ku munsi w’imperuka mutazavuga muti "Mu by’ukuri, ibi ntitwabimenye

Verse 173 — Surah Al-Araf 7:173

Cyangwa ngo muvuge muti "Mu by’ukuri, abakurambere bacu babangikanyije (Allah) mbere yacu kandi twabakomotseho. Nonese uratworeka kubera ibyo abangizi bakoze

Verse 174 — Surah Al-Araf 7:174

Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu), kugira ngo bisubireho (bareke kubangikanya Allah)

Verse 175 — Surah Al-Araf 7:175

Unabagezeho (yewe Muhamadi) inkuru y’umwe (mu Bayisiraheli) twahaye ibimenyetso byacu maze akabihakana, nuko Shitani ikamukurikira (ikamuyobya), bityo aba abaye mu bayobye

Verse 176 — Surah Al-Araf 7:176

Iyo tuza kubishaka twari kumuzamura mu nzego kubera ibimenyetso twamuhaye. Ariko yatwawe n’iby’isi maze akurikira irari rye. Urugero rwe ni nk’urw’imbwa: iyo uyirukanye irahagira, wayireka igakomeza kwahagira. Urwo ni rwo rugero rw’abantu bahinyuye ibimenyetso byacu. Ngaho babarire inkuru (z’ababayeho mbere) kugira ngo babe batekereza

Verse 177 — Surah Al-Araf 7:177

Mbega urugero rubi rw’abantu bahinyuraga amagambo yacu, kandi bakabikora bihemukira

Verse 178 — Surah Al-Araf 7:178

Uwo Allahyashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, n’uwo yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) abo ni bo banyagihombo

Verse 179 — Surah Al-Araf 7:179

Mu by’ukuri, twaremeye umuriro wa Jahanamu abenshi mu majini n’abantu; bafite imitima ariko ntibatekereza, bafite amaso ariko ntibabona, banafite amatwi ariko ntibumva. Abo bameze nk’inyamaswa, ahubwo barayobye cyane. Abo ni bo barindagiye

Verse 180 — Surah Al-Araf 7:180

Kandiamazina meza yose ni aya Allah, bityo mujye muyifashisha mumusaba, kandi munitandukanye na babandi bakerensa amazina ye 55 . Bazahanirwa ibyo bakoraga

Verse 181 — Surah Al-Araf 7:181

No mu bo twaremye, harimo itsinda riyobora (abandi) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera

Verse 182 — Surah Al-Araf 7:182

Na babandi bahinyuye amagambo yacu, tuzabajyana buhoro buhoro tubahane mu buryo batazi

Verse 183 — Surah Al-Araf 7:183

Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri, imigambi yanjye irakomeye

Verse 184 — Surah Al-Araf 7:184

Ese ntibatekereza? Mugenzi wabo (Muhamadi) si umusazi, ahubwo ni umuburizi ugaragara

Verse 185 — Surah Al-Araf 7:185

Ese ntibitegereza ubwami bw’ibirere n’isi, n’ibyo Allah yaremye, ndetse n’uko bishoboka ko iherezo ry’ubuzima bwabo ryegereje? Nonese ni ayahe magambo (y’ububurizi) nyuma y’aya (Qur’an) bakwemera

Verse 186 — Surah Al-Araf 7:186

Uwo Allah yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) ntawamuyobora; anabarekera mu buhakanyi bwabo barindagira

Verse 187 — Surah Al-Araf 7:187

Barakubaza (yewe Muhamadi) kubyerekeye igihe imperuka izabera. Vuga uti "Mu by’ukuri, ubumenyi bwayo bwihariwe na Nyagasani wanjye. Nta wundi wagaragaza igihe cyayo uretse we. Ibyayo biraremereye mu birere no ku isi. Ntizabageraho itabatunguye. Barakubaza nk’aho uyifiteho ubumenyi. Vuga uti "Mu by’ukuri, ubumenyi bwayo bwihariwe na Allah, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi

Verse 188 — Surah Al-Araf 7:188

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira icyiza nakwimarira cyangwa ikibi nakwikiza usibye icyo Allah ashaka. Iyo nza kumenya ibyihishe, nari kwigwizaho ibyiza byinshi kandi nta n’ikibi cyari kungeraho. Nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi n’ugeza inkuru nziza ku bantu bemera

Verse 189 — Surah Al-Araf 7:189

Ni we wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo kugira amuboneho ituze. Iyo umwe (mu ngo rubyaro rwa Adamu) abonanye n’umugore we, asama inda abasha kugendana bimworoheye. Iyo amaze gukurirwa, basaba Allah Nyagasani wabo bagira bati "Nuramuka uduhaye umwana utunganye, rwose tuzaba mu bashimira

Verse 190 — Surah Al-Araf 7:190

Ariko (Allah) yamara kubaha umwana utunganye, bagatangira kumubangikanya n’ibyo yabahaye (bamwita amazinaabangikanya Allah). Allah ari kure cyane y’ibyo bamubangikanya

Verse 191 — Surah Al-Araf 7:191

Ese babangikanya (Allah) n’ibidashobora kugira icyo birema, kandi na byo ubwabyo byararemwe

Verse 192 — Surah Al-Araf 7:192

Ntibinashobora kubatabara kandi na byo ubwabyo ntibyakwitabara

Verse 193 — Surah Al-Araf 7:193

N’iyo mwabihamagarira kuyoboka, ntibishobora kubakurikira (kuko nta bwenge bifite). Mwabihamagara cyangwa mukicecekera, byose ni kimwe kuri mwe

Verse 194 — Surah Al-Araf 7:194

Mu by’ukuri, ibyo musenga bitari Allah ni ibiremwa nkamwe. Ngaho nimubisabe maze bibasubize, niba koko muri abanyakuri

Verse 195 — Surah Al-Araf 7:195

Ese bifite amaguru bigendesha cyangwa amaboko bikoresha cyangwa amaso bibonesha cyangwa amatwi byumvisha? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimuhamagare ibigirwamana byanyu maze muncurire imigambi mibisha, kandi ntimundindirize

Verse 196 — Surah Al-Araf 7:196

Mu by’ukuri, umurinzi wanjye ni Allah, wahishuye igitabo (Qur’an). Ni na we urinda abakora ibitunganye

Verse 197 — Surah Al-Araf 7:197

N’ibyo musenga bitari we ntibishobora kubatabara, ndetse nta n’ubwo byakwitabara ubwabyo

Verse 198 — Surah Al-Araf 7:198

N’iyo mwabihamagarira kuyoboka ntibyakumva, ndetse unabona bikureba ariko ntibibona

Verse 199 — Surah Al-Araf 7:199

Jya ubabarira, unabwirize (abantu) gukora ibyiza, kandi ujye wirengagiza injiji (ntukaziture inabi)

Verse 200 — Surah Al-Araf 7:200

Kandi Shitani nakoshya gukora ikibi, ujye wikinga kuri Allah, kuko mu by’ukuri ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 201 — Surah Al-Araf 7:201

Mu by’ukuri babandi batinya Allah, iyo igishuko cya shitani kibagezeho, bibuka (Allah) maze bakaba maso (bakitandunya n’ibyaha)

Verse 202 — Surah Al-Araf 7:202

Naho bagenzi b’izo (inkozi z’ibibi mu bantu), (za shitani zo mu majini) zibagumisha mu buyobe maze ntibabuvemo

Verse 203 — Surah Al-Araf 7:203

N’iyo utabazaniye igitangaza, baravuga bati "Kuki utacyihimbira?" Vuga uti "Mu by’ukuri, nkurikira ibyo mpishurirwa biturutse kwa Nyagasani wanjye". Iyi (Qur’an) ni ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanyu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera

Verse 204 — Surah Al-Araf 7:204

N’igihe Qur’an isomwa, mujye muyitega amatwi kandi muceceke kugira ngo mugirirwe impuhwe (na Allah)

Verse 205 — Surah Al-Araf 7:205

Unasingize Nyagasani wawe mu mutima wawe, wibombaritse kandi mu ijwi rituje nta rusaku mu mvugo, (ibyo ubikore) mu gitondo na nimugoroba, kandi ntuzabe umwe mu ndangare

Verse 206 — Surah Al-Araf 7:206

Mu by’ukuri, babandi bari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) ntibajya bishyira hejuru mu kumusenga, ahubwo baramusingiza, bakaba ari na we wenyine bubamira