Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 99 - Az-Zalzalah

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Az-Zalzalah 99:1

Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye

Verse 2 — Surah Az-Zalzalah 99:2

Nuko isi igasohora ibiyirimo (abapfuye)

Verse 3 — Surah Az-Zalzalah 99:3

Umuntu azavuga ati "Ese noneho (isi) yabaye iki

Verse 4 — Surah Az-Zalzalah 99:4

Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho)

Verse 5 — Surah Az-Zalzalah 99:5

Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse

Verse 6 — Surah Az-Zalzalah 99:6

Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo

Verse 7 — Surah Az-Zalzalah 99:7

Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihemberwe)

Verse 8 — Surah Az-Zalzalah 99:8

N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihanirwe)